Mukiganiro yagiranye n'abanyamakuru Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, Goverineri wa banki nkuru y'u Rwanda John Rwagombwa, yavuze ko kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikiri byinshi ugereranyije n'ibyo rwoherezayo bizakomeza kugira ingaruka ku ifaranga ry'u Rwanda.
Ni kiganiro kibanze Ku mwanzuro w'akanama gashinzwe politiki y'ifaranga n'ishusho y'urwego rw'imari.
Aho yagize ati:"tubona uyu mwaka bitazarenga 9.4% mu guta agaciro kwifaranga ry'u Rwanda".
Abagize inteko nshinga amategeko basanga igikwiye gukorwa aruko banki nkuru y'u Rwanda yakorana ninzego za leta zifite imicungire y'amafaranga munshingano.
Impuguke mu bukungu zigaragaza ko igikwiye gukorwa ari ukongera umusaruro w'imbere mu gihugu ubwiza n'ubwinshi bwumusaruro, ikorana buhanga,ifumbire nziza ingamba zirahari igisigaye ni impinduka, nkuko byavuzwe na Kwizera Seth ukuriye itsinda ry'ubushakashatsi muri Politiki z'ubukungu EPRN(Economic Policy Research Network).
Ifaranga ry'u Rwanda agaciro karyo kaguye kukigero cya 16.3% ugereranyije nuko idolari rihagaze uyu munsi aho ririmo kuvunja 1402 bikaba bitari biherutse kuba.
Comment
not now