• Uyu munsi: December 13, 2024

Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina batangaje ko bazitabira Irahira rya Perezida Paul Kagame.

13 December, 2024
128

Ibiro byumukuru wigihugu cya Madagascar byatangaje ko Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina azitabira umuhango wirahira rya Perezida Paul Kagame ni ibirori bizabera kuri stade Amahoro.

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina we n’umufashawe baherutse kuza mu Rwanda kwifatanya na abanyarwanda nisi muri rusange kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan yatangaje ko azifatanya nabandi bakurubibihugu bategerejwe Ikigali mumuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora iyindi manda yimyaka 5 iri imbere akaba yaratowe kumajwi 99.18% bikaba bisobanuye ikizere gikomeye Abanyarwanda bakoje kumugirira.

Ababayobozi bakaba biyongera ku mugaba mukuru wingabo za Uganda general muhoozi kainerugaba uherutse gutangaza ko nawe azitabira uyumuhango.

Tags

Comment

not now