Umuco w'umuganura umaze kuba inyingi ikomeye
mumibereho y’Abanyarwanda ndetse agaciro kawo gatuma ukomeza kugenda uherere
kanywa kugeza no ku bakiri bato, cyane ko uyumuco ukaba waratangijwe mumyaka
itarimike kuva kubwabami, ukaba warakorwaga abaturage bazanaga ibyobejeje bakabimurika.
Ibirori
byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura byahujwe no kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 no kuzirikana
indangagaciro ziwubumbatiye ari zo, kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda
Igihugu.
Kwikubitiro Umuganura kurwego rwigihugu wizihijwe
mumurenge wa Mukarange mu ri Kayonza aho intego Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi
w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko aka Karere gasigaye
"kaganuza Igihugu n’amahanga". Muri uyu mwaka, Akarere ka Kayonza
kejeje toni 36 z'ibigori, toni 34 z'ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z'umuceri,
toni ibihumbi 22 z'imyumbati, toni, 2000 za soya na toni ibihumbi 70 z'urutoki.
Meya Nyemazi Jean Bosco Meya Nyemazi Jean Bosco
yagaragaje ko Pariki y'Akagera ibarizwamo inyamaswa eshanu z’inkazi iganuza
Igihugu cyose. Ati "Uyu mwaka baganuje abaturiye pariki miliyoni 800 Frw.
Zirimo 560 zagiye mu bikorwa n'imishinga biteza imbere abaturage.''
Eric
Senderi yataramiye abitabiriye ibirori by'Umuganura byizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku rwego rw'Igihugu. Uyu muhanzi yaririmbye
ibihangano bye bikunzwe cyane, byiganjemo ibikomoza ku kwiyubaka k'u Rwanda
kuva mu myaka 30 ishize rubohowe.
Kamonyi abaturage basaga ibihumbi 40 bo mu tugari
dutatu tw’Umurenge wa Rugalika bishimiye kwizihiza Umuganura baraciye ukubiri n’ibura ry’amazi. Biteganyijwe ko hatahwa ku mugaragaro
umuyoboro w’amazi ufite kilometero zisaga 43, uriho amavomero rusange 13.
Comment
not now