• Uyu munsi: November 21, 2024

Imyidagaduro

Imyidagaduro

Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2024-2025

Natasha Nyonyozi kumyaka ye 23 yavukiye kandi anakurira Kyonyo Kumuganguzi mu Karere ka Kabare.

Uyu yize muri Kaminuza ya Coventry mu Bwongereza, aho yakuye impamyabumenyi ya Bachelor of Science (Hons) mu ibaruramari.

Ibirori byabereye muri hoteli ya Sheraton I Kampala, Muri uwo muhango wanitabiriwe ni byamamare bitandukanye nka Miss wa Tanzania Ahmed Kupwe, Lesego Chombo (Miss World Africa 2024 na Miss Botswana 2022) 

Ikindi yagiye arangwa nibikorwa byurukundo no gukorera ubuvugizi abana barwaye indwara ya autism.

Natasha Nyonyozi asanzwe ari Rwiyemeza mirimo akaba afite inzu Kampala izwiho kwita no gutunganya ubwiza bw’abakobwa “Girl’s Hive”.

Akaba asimbuye Hannah Karema Tumukunde wabaye Miss Uganda 2023-2024 aho yaje nokuba yakegukana ikamba ryigisonga cya Kabiriri Cya Wourld Miss 71.

Natasha akaba yarasizeranyije ko azabera ijwi abanababyaye bakiribato ndetse no kuzafasha abana bafite ibibazo.

Imikino

Ubufaransa na Arigentina nyuma yumukino wabahuje muma rushanwa ya Olempike.

Hari muri1/4 ubwo ubufaransa bwatsindaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Michael Olise ariko ntikemerwa ibyo byatumye havuka imvururu bitewe nuko ubufaransa butishimiye icyo kemezo Muri rusange uyu mukino warangiye u Bufaransa butsinze Argentine igitego1-0 bugera muri 1/2.

Ni umukino wari witezwe na bantubenshi cyane kuko amakipe yombi afite abatoza bafite amazina asanzwe akomeye  bagiye bubaka ari abakinnyi haba Thierry Henry w’u Bufaransa na Javier Mascherano wa Argentine.

Gusa nubundi  hari umwuka mubi hagati y'Ubufaransa na Arigentina bitewe nuko ikipe ya Arigentina nyuma yo gutwara Copa America baje kuririmba indirimbo zisebya ibihugu bikinisha abakinnyi bakomoka kumugabane wa Afrika akenshi unasanga ari abirabura.Ari nayo mpamvu yatumye mugihe Arigentina yaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo abafana  b'Ubufaransa bayivugirizaga induru.

Ni umukino waruryoheye ijisho aho ikipe y'Ubufaransa umukino warangiye itsinze(1-0) byatumye bugera muri 1/2, Kuruhande rwa Africa ibihugu byitwaye neza aho Marroco yakubise inshuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri itsinda Uruguay (5-4) nyuma yo kugwa miswi (1-1).

Muyindi mikino Espagne yitwaye neza ipfunyikira Ubuyapani (3-0), Imikino ya 1/2 iteganijwe ku wa mbere tariki 5 Kanama mikino ya ½ izakinwa ku wa Mbere, tariki 5 Kanama 2024, u Bufaransa buzakina na Misiri saa 21:00, mu gihe Espagne izakina na Maroc saa 18:00.

Mu Rwanda

Mu Rwanda

Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina batangaje ko bazitabira Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ibiro byumukuru wigihugu cya Madagascar byatangaje ko Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina azitabira umuhango wirahira rya Perezida Paul Kagame ni ibirori bizabera kuri stade Amahoro.

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina we n’umufashawe baherutse kuza mu Rwanda kwifatanya na abanyarwanda nisi muri rusange kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan yatangaje ko azifatanya nabandi bakurubibihugu bategerejwe Ikigali mumuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora iyindi manda yimyaka 5 iri imbere akaba yaratowe kumajwi 99.18% bikaba bisobanuye ikizere gikomeye Abanyarwanda bakoje kumugirira.

Ababayobozi bakaba biyongera ku mugaba mukuru wingabo za Uganda general muhoozi kainerugaba uherutse gutangaza ko nawe azitabira uyumuhango.

Mu Mahanga

Mu Mahanga

Kwica Ismail Haniyeh byaba bimeze nko gukora Iran mu ijisho bigatuma havuka intambara yisi ya Gatatu ?

Muburasirazuba bwo Hagati hari ubwoba bwinshi ko hashobora kwaduka intambara yisi ya 3 Israel yo ntirerura ngo ivugeko ariyo yahitanye Ismail Haniyeh.

Iran ntibikozwa cyane ko Israel ikomeza gushinjwa kwivugana abayobozi bakomeye ba Iran nkuko bitavugwaho rumwe kucyahitanye Ebrahim raisi waguye mu mpanuka y’indege.

Urwango ibihugu byinshi byanga Israel rwakomeje kwikuba bitiwe nuko irigukora icyo abenshi bakomeje kuyita ”Genocide”. Igihugu cya misiri na cyo cyageragezaga kubunga nacyo cyatangaje ko kiri kuruhande rwa Liban.

Kuruhande rwa Israel ikaba ikomeza gufashwa na America ndetse bakaba bahawe nindege z intambara. Munyanja hakaba huzuyemo amato y’intambara arikugenda agenzura,  birasanaho ibiganiro birimokugenda kugenda byanga ubundi ibishoborakubaho ntawabyifuza.

Indege zarutura zuburusiya ziri kuzana intwaro Itehran gusa nta wigeze avuga icyo zigamije ari u Burusiya na Iran bari kuruma gihwa abenshi bari kwibaza uburyo Iran izakoresha mukwihorera kuri Israel.

Abahanga mu birimo kubera muburasirazuba bwo hagati bagaragazako Iran yakifashisha Hezbollah mukwihorera kuri Israel cyane ko basanzwe banabaha ibikoresho.

Ismail Haniyeh yiciwe Tehran muri Iran aho yari yitabiriye umuhango wirahira ryaperezida wa Iran akab ninshuti magaraye yiciwe mugitero bivugwako cyakozwe na Israel. Ibihugu byinshi bivugako bitari bikwiye kwica umushyitsi wasuye Igihugu warangiza ukamusangayo ukamwicirayo bikaba ari ikimwaro kuri Israel bigatera iran icyasha cyuko idashobora gucunga umutekano w'Abayobozi bakuru, Iran nayo yavuzeko Izakoresha uburyo bwose ikihorera kuri Israel.

Ibyamamare

Ibyamamare

Umuramyi Israel Mbonyi ari muri Kenya aho yagiye kwitabira igitaramo cya Africa Worship Experience.

Israel mbonyi ni Umuhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi mundirimbo zo kuramya no guhimbaza imana haba murwanda ndetse nohanze yarwo.

Ubu ari mugihugu cyakenya aho ku wa 10 Kanama 2024 azaririmbira abitabiriye igitaramo i Nairobi mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Ulinzi Sport complex aho itike isanzwe ari 1,500ksh hafi ibihumbi 15Frw, Vip 3,000ksh hafi ibihumbi 30Frw, Vvip 8,000 hafi ibihumbi 80Frw ,First class 20,000Ksh hafi ibihumbi 200Frw.

Kikaba cyaratewe inkunga na Africa Worship Experience na Lnny Ngugi.

Mukiganiro yagiranye numunyamakuru Lnny Ngugi akaba afite youtube Channelinakomeye aho muri Kenya  yagaragaje icyo atekereza yavuzeko: Ubwe yumvagako ari ukuririmbira imana bisanzwe ntabwo yari yiteze ko byagera kurwego ubu agezeho.

Yavuzeko impano ye yatangiye kera ariko aza kubimenya neza ageze mumashuri yisumbuye ubwo yacurangaga “guitar”.

Nyuma yaje guhura numuntu amubaza niba ariwe witwa Mbonyicyambu amusubiza kwariwe, uwo muntu amubwirako imana imwaguye imugize, icyambu cy’abantu benshi indirimbo ya mbere yakoze yitwa yankuyeho urubanza.

Yakomeje avugako yashakaga kujya kwiga umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'America ariko biranga. Agisoza kwiga yagiye kwiga Pharmacy mu Buhinde nyuma abonako Atari ibintu bye birangira byanze.

Kukiganye no gusenga avugako abantu benshi bajyagusenga badafite intego akenshi babuze ahobajya,yakomeje avugako nta umuntu agomba kwizera Imana we ubwe kugitike akanasabwa kureka ibindi byose akizera.

Avugako byamusabye kureka ibindi bintu byose akiyegurira gukorera imana,yakomeje agaragaza ko yagezaho akumva yabireka gusa yumva imbaraga zimeze nkumuriro zi musubizamo intege.

Umunyamakuru Lnny Ngugi yamubajije niba afite umukunzi amusubizako ntawe agitegereje, yavuzeko bamwe mubanyamadini bitwaza integenye zabayoboke babo bakazifashisha mukubiba utwabo.

Ni igitaramo yitabiriye nyuma y’ibitaramo avuyemo byabereye mu Bubiligi mu kwezi gushize, Akazakomereza mu bitaramo afite muri Uganda aho tariki 23 Kanama 2024 azaba ari i Kampala, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Videos