Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu
Jeannette Kagame bakaba bakiriwe na perezida wu Bufaransa Emmanuel
macron,mubirori byo kwakira abanyacyubahiro bitabiriye ibirori byo gutangiza
imikino olimpike ,kumunsi w’o kuwakane nibwo ya tangiriye uruzinduko rwe na
madamu jeannett kagame mu Bufaransa Umukuru w’Igihugu akigera muri iki Gihugu,
bimwe mu bikorwa yitabiriye birimo inama igamije iterambere rirambye muri
siporo i Louvre, yabaye ku wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024. Ni inama
yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku
bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD). Iyi nama yahuje
Abakuru b’ibihugu na za Guverioma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, Abakinnyi,
abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel
Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro. Imikino
Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama
2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye i
Athènes mu Bugereki mu 1896. U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984
ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku
maguru.
Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse
umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu
2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu. Kuri iyi nshuro, U Rwanda ni
kimwe mu bihugu byitabiriye Imikino Olempike ya Paris aho ruhagarariwe
n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no
kurwanisha inkota.
Mukandanga Clémentine uzakina ‘Marathon’
y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi
Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10. Abakinnyi batatu
bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda
(Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no
gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi
Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike). Abakina umukino wo koga
ni Oscar Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza
Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.
Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo
kurwanisha inkota. Uretse abitabiriye iyi mikino Olempike, mu Bufaransa harimo
Umunyarwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu azasifura amarushanwa ya Beach
Volleyball mu Mikino Olempike aho azaba yanditse amateka ya mbere ku kuba
umwirabura wa mbere azaba asifuye iki cyiciro.
.Bikaba ari inshuro y’agatatu iyimikino ibera
mubufaransa 1900 n i 1924 paris ukaba ari umugi w’akabiri wakiriye iyimikino
inshuro 3 nyuma y’a London. Kuriyi nshuro iyimikino izaba ari umwihariko bikaba
ari ubwa mbere iyimikino igiye kubera hanze yasitade ,izabera kumugezi wa
seine.
Comment
not now