• Uyu munsi: October 07, 2024

Umuramyi Israel Mbonyi ari muri Kenya aho yagiye kwitabira igitaramo cya Africa Worship Experience.

07 October, 2024
59

Israel mbonyi ni Umuhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi mundirimbo zo kuramya no guhimbaza imana haba murwanda ndetse nohanze yarwo.

Ubu ari mugihugu cyakenya aho ku wa 10 Kanama 2024 azaririmbira abitabiriye igitaramo i Nairobi mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Ulinzi Sport complex aho itike isanzwe ari 1,500ksh hafi ibihumbi 15Frw, Vip 3,000ksh hafi ibihumbi 30Frw, Vvip 8,000 hafi ibihumbi 80Frw ,First class 20,000Ksh hafi ibihumbi 200Frw.

Kikaba cyaratewe inkunga na Africa Worship Experience na Lnny Ngugi.

Mukiganiro yagiranye numunyamakuru Lnny Ngugi akaba afite youtube Channelinakomeye aho muri Kenya  yagaragaje icyo atekereza yavuzeko: Ubwe yumvagako ari ukuririmbira imana bisanzwe ntabwo yari yiteze ko byagera kurwego ubu agezeho.

Yavuzeko impano ye yatangiye kera ariko aza kubimenya neza ageze mumashuri yisumbuye ubwo yacurangaga “guitar”.

Nyuma yaje guhura numuntu amubaza niba ariwe witwa Mbonyicyambu amusubiza kwariwe, uwo muntu amubwirako imana imwaguye imugize, icyambu cy’abantu benshi indirimbo ya mbere yakoze yitwa yankuyeho urubanza.

Yakomeje avugako yashakaga kujya kwiga umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'America ariko biranga. Agisoza kwiga yagiye kwiga Pharmacy mu Buhinde nyuma abonako Atari ibintu bye birangira byanze.

Kukiganye no gusenga avugako abantu benshi bajyagusenga badafite intego akenshi babuze ahobajya,yakomeje avugako nta umuntu agomba kwizera Imana we ubwe kugitike akanasabwa kureka ibindi byose akizera.

Avugako byamusabye kureka ibindi bintu byose akiyegurira gukorera imana,yakomeje agaragaza ko yagezaho akumva yabireka gusa yumva imbaraga zimeze nkumuriro zi musubizamo intege.

Umunyamakuru Lnny Ngugi yamubajije niba afite umukunzi amusubizako ntawe agitegereje, yavuzeko bamwe mubanyamadini bitwaza integenye zabayoboke babo bakazifashisha mukubiba utwabo.

Ni igitaramo yitabiriye nyuma y’ibitaramo avuyemo byabereye mu Bubiligi mu kwezi gushize, Akazakomereza mu bitaramo afite muri Uganda aho tariki 23 Kanama 2024 azaba ari i Kampala, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Tags

Comment

not now