Icyigo gishinzwe ubuzima RBC,cyatangajeko Indwara
yubushita yagaragaye mu Rwanda.
Iyindwara yandurira binyuze kugukora kumuntu
uyirwaye ku matembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo
bw’imibonano mpuzabitsina,kubabana bahuje ibitsina, gusomana, cyangwa
gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi, kurya inyamanswa zomugasozi zipfushije ndetse
ninzima zifite ubwo burwayi gukora kubikoresho byakozweho nu wanduye.
Umuyobozi wishami rishinzwe kurwanya ibyorezo
muri RBC, Dr.Edson Rwagasore,yabwiye RBA ko abatahuwe ari abantu
babiri barimo umugore w’imyaka 33 n’umu gabo w’imyaka 34 bose bakaba
baragiriye ingendo zabo mugihugu cyabaturanyi cya Congo .
Bimwe mubimenyetso byayo ni ukugira ibiheri
ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza
no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu
ngingo no kugira amasazi.
Dr.Rwagasore yagize ati:”mu kwirinda ko iyi
ndwara yakwirakwirwa haribyo abatura Rwanda basabwa kwitwararika, kwirinda
kugirana imibonano mpuza bitsina numuntu ugaragaza ibimenyetso byiyindwara
kwimakaza umuco wo gukaraba intoki namamazimeza n’isabune”.
Bwiramuganga niba uheruka kugirira uruzinduko
mugihugu cyangwa mugace karagayemo ubu burwayi bitarenze iminsi 21 niba ufite
ububurwayi ujyamukato ukagaragaza abo wahuye nabo bagakurikiranwa.
Abakora kumavuriro ,abagirira ingendo muduce
twagagayemo iki cyorezo,abakora umwuga w’uburaya ndetse nababana bahuje
ibitsina barasabwa kwitwararika kuko aribo bafite Ibyagobyinshi byo
kwandura ubu burwayi.
Kuva iyindwara yakaduka imaze guhitana
abantu ibihumbi ijana kwisi byumwihariko Africa niyo yibasiwe cyane cyane
igihugu cy’a Congo aho abarenga ibihumbi 11 bamaze kwandura naho abarenga 445.
Comment
not now