• Uyu munsi: October 07, 2024

Ubufaransa na Arigentina nyuma yumukino wabahuje muma rushanwa ya Olempike.

07 October, 2024
57

Hari muri1/4 ubwo ubufaransa bwatsindaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Michael Olise ariko ntikemerwa ibyo byatumye havuka imvururu bitewe nuko ubufaransa butishimiye icyo kemezo Muri rusange uyu mukino warangiye u Bufaransa butsinze Argentine igitego1-0 bugera muri 1/2.

Ni umukino wari witezwe na bantubenshi cyane kuko amakipe yombi afite abatoza bafite amazina asanzwe akomeye  bagiye bubaka ari abakinnyi haba Thierry Henry w’u Bufaransa na Javier Mascherano wa Argentine.

Gusa nubundi  hari umwuka mubi hagati y'Ubufaransa na Arigentina bitewe nuko ikipe ya Arigentina nyuma yo gutwara Copa America baje kuririmba indirimbo zisebya ibihugu bikinisha abakinnyi bakomoka kumugabane wa Afrika akenshi unasanga ari abirabura.Ari nayo mpamvu yatumye mugihe Arigentina yaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo abafana  b'Ubufaransa bayivugirizaga induru.

Ni umukino waruryoheye ijisho aho ikipe y'Ubufaransa umukino warangiye itsinze(1-0) byatumye bugera muri 1/2, Kuruhande rwa Africa ibihugu byitwaye neza aho Marroco yakubise inshuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri itsinda Uruguay (5-4) nyuma yo kugwa miswi (1-1).

Muyindi mikino Espagne yitwaye neza ipfunyikira Ubuyapani (3-0), Imikino ya 1/2 iteganijwe ku wa mbere tariki 5 Kanama mikino ya ½ izakinwa ku wa Mbere, tariki 5 Kanama 2024, u Bufaransa buzakina na Misiri saa 21:00, mu gihe Espagne izakina na Maroc saa 18:00.

Tags

Comment

not now