• Uyu munsi: October 07, 2024

Muri Venezuel harimpungenge kumajwi yatangajwe ni nyuma yuko hemejwe Nicolas Maduro ko yatsinze kukigero cya 51%.

07 October, 2024
63

Muri Venezuel harimpungenge kumajwi yatangajwe ni nyuma yuko hemejwe Nicolas Maduro ko yatsinze kukigero cya 51%.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, yavuze ko America “ifite impungenge zikomeye z’uko ibyatangajwe byavuye mu matora bidahura n’ibyifuzo ndetse n’amajwi y’abaturage ba Venezuela ningombwa ko burijwi ribarurwa mukuri no mumucyo abayobora amatora bakwiye guhita bagasangira amakuru nabatavuga rumwe nubutegetsi ndetse nindorerezi.zidafite aho zibogamiye kandi ibivuye mumatora bigahita bitangazwa umuryango mpuza mahanga urabikurikirana kandi ugatanga igisubizo gikwiye.”

Kurubuga rw’a X Perezida wa chili Gabrieli Boric nawe yatangaje ko atemera ibyavuye mumatora yavuze ko kongera gutorwa kwa Nicolas bigoye kubyi zera ibya  kozwe ari ubujura,Gusa uyumuperezida yakunze kenshi kutavugarumwe na Nicolas

Ni amatora yatsinzwe na Nicolas Maduro kumajwi 51.20% akaba ari manda ya 3 yimyaka 6 yatorewe , yatowe nabaturage bangana na million 5.15 ahigitse uwo baribahanganye Edmundo Gonzalez wabonye amajwi 44.2% angana na milion4.5.

Ubwo yari mu birori byo kwishimira intsinzi, Perezida Maduro yavuze ko kuba abaturage bongeye kumutora, bisobanuye ko bakifuza iterambere, amahoro n’umutekano.

 Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Maria Corina Machado, yatangaje ko Gonzalez ari we watsinze amatora ku majwi 70% nk’uko ibarura ry’amajwi rya mbere ryabigaragaje.
Mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Venezuela yabonye Perezida mushya watowe kandi ni Edmundo Gonzalez Urrutia. Twatsinze kandi isi yose irabizi.”

Bamwe mubatanga buhamya bavuze ko kugura amajwi babiguranaga imifuka yibyo kurya muturre tumwe na tumwe.

Ubukungu bwikigihugu bushingiye ahanini kuri petrol gusa muri ibibihe ubukungu bwa Venezual ntibwifashe neza.

Tags

Comment

not now