Ismail Haniyeh ni we mukuru w’ishami rya politike
rya Hamas, kandi yabaye minisitiri w’intebe wa leta ya 10 ya Palestina mu gihe
cy’umwaka umwe kuva mu 2006.
Ismail Abdel Salam Haniyeh, wari uzwi kandi ku
izina rya Abu Al-Abd, yavukiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyepalestina.
Mu 1986 yafunzwe na Israel igihe cy’imyaka itatu,
nyuma ahungira ahitwa Marj al-Zuhur – ubutaka budafite nyirabwo bwo hagati ya
Israel na Liban – aho we n’abandi bayoboraga Hamas babaye umwaka wose mu buzima
bugoye mu 1992.
Nyuma y’umwaka yarahunze, yagarutse kuba muri
Gaza, mu 1997 yashyizwe mu biro bya Sheikh Ahmed Yassin, umukuru wa Hamas mu
by’idini na mahame, bituma na we agira imbaraga.
Mu 2006, Hamas yatanze Haniyeh nk’umukandida ku
kuba minisitiri w’intebe, maze yemezwa kuri uwo mwanya.
Nyuma y’umwaka umwe, Haniyeh yirukanwe kuri uwo
mwanya na perezida wa Palestina Mahmoud Abbas, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi
ba Izz al-Din al-Qassam ufashe agace ka Gaza, akurikana intumwa z’ishyaka Fatah
rya Abbas mu makimbirane yamaze icyumweru agasiga benshi bapfuye.
Haniyeh
yanze uko kwirukanwa kwe avuga ko “kunyuranyije n’itegeko nshinga”, avuga ko
guverinoma ye izakomeza inshingano yihaye zo gukorera abaturage ba Palestina.
Kuva ubwo, inshuro nyinshi Haniyeh yasabye ko
habaho kwiyunga hagati ye na Fatah.
Mu 2017, yatorewe kuba umukuru wa politike
w’umutwe wa Hamas, mu 2019 Haniyeh yavuye muri Gaza ajya kuba muri Qatar.
Umukuru wa Hamas muri Gaza ni Yahya Sinwar.
Mu 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje
Haniyeh nk’umwe mu bantu bakora iterabwoba ku isi.
Haniyeh yarangwaga n’imvugo ikarishye yamagana
Israel muri iki gihe cy’intambara muri Gaza, aho batatu mu bahungu be bishwe
n’ibitero by’indege z’ingabo za Israel.
Gusa uretse imvugo ye, abadipolomate benshi
bamufataga nk’umuntu ugerageza kumvikana ugereranyije n’abandi bakuru ba Hamas
bo muri Gaza, nk’uko bivugwa na Reuters.
Benshi batinya ko urupfu rwa Haniyeh rushobora
gutuma ibintu birushaho kumera nabi mu makimbirane hagati ya Israel na Hamas.
Comment
not now