Umubare wabamaze guhitanwa ni nkangu ya tewe n'imvura
imaze iminsi igwa yibasiye leta ya Kerala mu Buhinde wamaze kurenga abantu 158
mugihe abarenga 187 bakomeje kuburirwa irengero hakaba hari impungenge zuko imibare ikomeza kwiyongera.
Iyinkangu
nicyo kiza gikomeye kibasiye iyi leta ubwo muri 2018 imyuzure yicaga abarenga 500.
Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu gitondo cyo Kuwa
mbere no ku wa Kabiri haje kugwa imvura nyinshi aho ubutaka bwakiriye imvura
irenga mm300, mu duce dutandukanye ikaba yari yikubye inshuro eshanu ugereranyije
niyo baribateganije nku ko tubikesha India Meteorological Department (IMD).
Akarere ka wayanad niko kibasiwe cyane ari nabyo byatumye
imvura iba intandaro yiyo nkangu, akaba ari agace kiganje mo imisozi miremire.
Kubera imiterere yaho byatumye ubutabazi butihuta kuburyo abarenga 187 baburiwe
irengero, bamwe bakaba bakigwiriwe ninkuta. Abenshi ntibafite aho bakinga
umusaya, inzara, amazimeza hakaba hari nimpungenge zuko hashobora kwaduka ni cyorezo cy'a Cholera.
Comment
not now