• Uyu munsi: October 07, 2024

Kwica Ismail Haniyeh byaba bimeze nko gukora Iran mu ijisho bigatuma havuka intambara yisi ya Gatatu ?

07 October, 2024
50

Muburasirazuba bwo Hagati hari ubwoba bwinshi ko hashobora kwaduka intambara yisi ya 3 Israel yo ntirerura ngo ivugeko ariyo yahitanye Ismail Haniyeh.

Iran ntibikozwa cyane ko Israel ikomeza gushinjwa kwivugana abayobozi bakomeye ba Iran nkuko bitavugwaho rumwe kucyahitanye Ebrahim raisi waguye mu mpanuka y’indege.

Urwango ibihugu byinshi byanga Israel rwakomeje kwikuba bitiwe nuko irigukora icyo abenshi bakomeje kuyita ”Genocide”. Igihugu cya misiri na cyo cyageragezaga kubunga nacyo cyatangaje ko kiri kuruhande rwa Liban.

Kuruhande rwa Israel ikaba ikomeza gufashwa na America ndetse bakaba bahawe nindege z intambara. Munyanja hakaba huzuyemo amato y’intambara arikugenda agenzura,  birasanaho ibiganiro birimokugenda kugenda byanga ubundi ibishoborakubaho ntawabyifuza.

Indege zarutura zuburusiya ziri kuzana intwaro Itehran gusa nta wigeze avuga icyo zigamije ari u Burusiya na Iran bari kuruma gihwa abenshi bari kwibaza uburyo Iran izakoresha mukwihorera kuri Israel.

Abahanga mu birimo kubera muburasirazuba bwo hagati bagaragazako Iran yakifashisha Hezbollah mukwihorera kuri Israel cyane ko basanzwe banabaha ibikoresho.

Ismail Haniyeh yiciwe Tehran muri Iran aho yari yitabiriye umuhango wirahira ryaperezida wa Iran akab ninshuti magaraye yiciwe mugitero bivugwako cyakozwe na Israel. Ibihugu byinshi bivugako bitari bikwiye kwica umushyitsi wasuye Igihugu warangiza ukamusangayo ukamwicirayo bikaba ari ikimwaro kuri Israel bigatera iran icyasha cyuko idashobora gucunga umutekano w'Abayobozi bakuru, Iran nayo yavuzeko Izakoresha uburyo bwose ikihorera kuri Israel.

Tags

Comment

not now