Hashingiwe ku biteganywa nitegeko nshinga ry’a
Repubulika y’u Rwanda byumwihariko mungingo yaryo ya 116.
Ku wa 25 nyakanga 2024 saa 8:10am
,Dr.jean d’Arc Mujawamariya yirukanywe kumirimo yarashinzwe nka minisitiri
w,abakozi ba leta n,umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa
akurikiranyweho.
Biravugwako mubyo akurikiranyweho ntaho bihuriye
ninshingano yarafite muriminisiteri y’abakozibareta numurimo ahubwo ari
ibyakozwe igihe ya koraga muri minisiteri yibidukikije.Nkukobitangazwa
numuvugizi w’a RIB, Dr.Murangira B.Thiery iperereza rikaba rigikomeje.
Mubyo akurikiranyweho harimo imicungire
mibi yimishinga yamashyamba.harigukikurikiranwa naminisiteri yibidukikije ni
bigo biyishamikiye ho.
Dr.Mujawamariya yirukanywe kuri uyumwanya
atawumazeho igihe kuko yatangiye kuyobora minisiteri y,abakozi ba leta
n’umurimo(MIFOTRA) ku ya 12 kamena 2024 .
Yaje kujya kuruwomwanya wo kuyobora minisiteri
y,abakozi baleta numurimo asimbuye Prof.bayisenge Jeannette. Akaba afite
impamyabumenyi mubutabire(chemie) y’ikiciro cyagatatu cya kaminuza yaminurije
mu Burusiya .
Dr.Mujawamariya yavutse 1970.yigeze kuba
minisitiri W’uburinganire n,iterambere ry’umuryango()(2008-2011),minisitiri
w,uburezi (2006-2008),umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri
makuru(2005-2006)n’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza na’ayisumbuye
(2003-2005).
Yahagarariye urwanda muburusiya na Belarusi nka
Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye umuyobozi w’iyahoze ari
kaminuza yubumenyi nikorana buhanga,KIST,hagati ya 2011 na 2013.
Dr.Mujawamariya ari mubayobozi baribamaze
igihekirekire bayobora mu Rwanda akaba yarayoboye minisiteri 3.
Comment
not now