• Uyu munsi: November 21, 2024

Banki y'u Rwanda y'amajyambere, BRD, yagaragaje ko arenga miliyari 376 yatanzwe nk’inguzanyo yo kwiga biracyari ingume kwishyurwa.

21 November, 2024
101

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa ya bwiye igihe ko mubugenzuzi bakoze basanze hari abakoresha bakata imishahara abakozi babo bigiye kunguzanyo y’a leta ariko amafaranga bakayirira ntibayageze aho agomba kujya.

Igenzura ryakozwe na BRD ryagaragaje ko mubigo 28 byakoreweho igenzura ntakigo nakimwe kitagaragaweho amakosa yo kutubahiriza amabwiriza agenderwaho mu kwishyuza ababikorera bigiye ku nguzanyo ya leta, bikaba intandaro y'amakosa agaragara muri iyo gahunda.

Ikindi hari abakozi bagiye basanga barakaswe amafaranga y’umurengera ugasanga bidahura na masezerano bagiranye. Hari abakozi bakatwa imishahara yabo bigiye kunguzanyo y’a Leta ariko ugasanga BRD itarigeze ibona ko bayishyuye bitewenuko nta menyekanisha ryabayeho.hari nabamaze imyaka 20 barishyuye ariko ugasanga bakibarwaho umwenda bitewe nuko ibigo bakoreraga bitigeze bimenyekanishako yishyuwe kuri BRD.

Rurangwa yatangaje ko iyo basanze umuntu wigiye ku nguzanyo ya leta yarakaswe amafaranga menshi mu gihe cyo kwishyuzwa ayasubizwa. Magingo aya miliyoni 300 Frw zimaze gusubizwa abakaswe amafaranga menshi.

Ati ‘‘Iyo bigaragaye ko umuntu yarengeje amafaranga ye, rwose turayamusubiza. Tumaze gusubiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 300 Frw, dusubiza abantu bagiye barenza ayo bagombaga kwishyura.’’

Rurangwa avugako BRD, ni bona amaranga ageze kuri konti mugihe hatatanzwe raporo yu wishyuriwe BRD ntabwo izamenya ngo hishyuriwende.niyompamvu ukishyura ugomba gukora imenyekanisha ikindi ugafunguza konti muri BRD Minuza,kugirango  babashe gukurikirana amakuru yerekeye amafaranga abakoresha babo babakata niba agera kuri konti.

Leta yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga mu 1980 muri 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Aya iyo uyateranyije n’ayo BRD imaze gutanga usanga hamaze gutangwa inguzanyo ya 376,900,000,000FrwBanki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD, yatangaje ko kuva mu 2016 kugeza mu 2023 yari imaze gutanga amafaranga ya buruse n’inguzanyo y’asaga miliyari 306 Frw ku biga mu mashuri makuru na kaminuza basaga ibihumbi 96.

Rurangwa agira inama abifuza kugira icyo basobanuza no gusaba ubufasha n’ibindi bisobanuro kubijyanye no kwishyura inguzanyo ba hamagara kuri 3288.

Tags

Comment

not now