Inama ya huje
minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb.Nduhungirehe Olivier na
minisitiri kayikwamba wa Congo yabereye luanda muri Angola.
Ibiro
ntaramakuru Angop byo muri Angola byasobanuye ko Perezida João Lourenço,
Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba wa RDC baganiriye ku mutekano
mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulic Iharanira Demokarasi ya Congo,
wabaye intandaro y’amakimbirane ya RDC n’u Rwanda.
Ayamasezerano
yasinywe akaba ari gukemangwa bitewe nuko asaba imirwano hagati ya M23 na Leta
y’a Congo igomba kuba yahagaze bitarenze tariki 4 Kanama saa 12:00am. Umuryango
wa Afrika y’unze ubumwe ukaba wemeje Angola nkumuhuza kompande zombi.Hakaba
harikwitegurwa guhura kwa perezida Kagame na perezida wa Congo felix kisekedi
bakazaba barikumwe na Perezida wa Angola João Lourenço hakaba hifuzwa ko
ibibbiganiro byakihutishwa cyacyane ko igihe bazahurira kitaratangazwa.
Iki kikaba ari
ikibazo gihanga yikishije akarere, kuko usanga kimaze igihe cyarananiranye,
ibihugu byose bikomeza kwitana bamwana namakimbirane akomeje hakaba hakomeje gututumba
umwuka wintambara hagati y’impande zombi.
Congo ikaba
yarakomeje kuvuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda, narwo rukabihakana ruvuga ko
ikibazo gihera mu mateka yakera akaba ari abaturage babanye Congo bavuga
ururimi rw’ikinyarwanda bimwe uburenganzira bwabo bitewe nuko Ubuyobozi bwa
congo bukomeza gushimangira bugaragazako ari Abanyarwanda.
Ni ibikorwa
byakomeje kugaragara cyane muburasira zuba bw’a Congo aho Ubwoko bw’abatutsi
buvuga ururimi rwikinyarwanda bagiye bakorerwa urugomo, bakicwa, bimwa
uburenganzira bwa bo nkabanyagihugu aribwo bahisemo gushinga umutwe wa M23 kugirango
birwaneho.
U Rwanda narwo
ntiruhwema kugaragaza uruhare rwa Leta Ya Congo mugucumbikira FDLR umutwe
ugizwe nabasize bakoze jenocide bakaba bagifite amacakubiri ningengabitekerezo
yayo ari nabo bagira uruhare runini muguhembera ingengabitekerezo ndetse no mubwicanyi
bukorerwa Ubwoko bwaba Tutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.nyamara leta ya
Congo ivuga ko FDLR igizwe nabasaza bimyaka 70 bityo ntaruhare bagira
muguhungabanya umutekano w,u Rwanda ibi bikaba byaravuzwe naminisitiri
wubucuruzi wa Congo yabivugiye munama muri USA
Amahanga yamaganye ubwicanyi bukorerwa aba Banyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda basaba iki Gihugu kugarura ituze n’umutekano kuko ubwo bwicanyi bakorerwaga buramutse budahagaritswe bwabyara jonoside.
U Rwanda rwo ruvuga ko nk’Igihugu cy’abaturanyi ruzakomeza gushakisha umuti urambye mu nzira z’amahoro
Comment
not now