Abahanga mubyu bumenyi bwisi bavugako ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (RDC) ikoraho gatoya, Malawi na Zambia umunsi umwe bizisanga amateka yahindutse na byo bikora ku mazi magari.
U bundi bigenda
bite kugirang havuke undi mugabane?
Ubushakashatsi
bugaragaza ko isi igizwe nibice bi 3,
harimo icyo
wakita nkigikonjo (Crust), aha niho dusanga amazi(Oceanic crust) nu butaka (continental
crust) iki kikaba cyoroshye mu buremere ugereranyije na (oceanic crust).
Igice cya 2 kiri hagati cyitwa (Mantle) iki kigizwe nuduce 2 ari two SIAL(Silicon Aluminium) iyi tuyisanga munsi yubutaka muri 60km na
SIMA (Silicon
Magnisium) iyi tuyisanga munsi yamazi magari muri 60km.
Igice cya 3
kitwa (core) nigice kigizwe nibice 2 aribyo (inner core) iki kigizwe nibikoma
byumuriro bisukika (Liquid iron na nickel),
Outer core iki
kigizwe nibikoma byumuriro bifashe (Solid iron na nickel).
Kugirango umugabane
mushya uvuke biterwa nacyagikoma cyo munda yisi gituma habaho gutandukana
kwibitare bigize isi ibizwinka (separation of the crust) mugihe bitandukanye
bishora gutuma havuka umugabane mushya.
Ubushakashatsi
bubivugaho iki?
Abahanga mu by’Ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko
iyi migabane irindwi dufite uyu munsi yaturutse ku gushwanyukamo ibice kwa
Crust bigizwemo uruhare n’ingufu zituruka mu nda y’Isi kuri cya gice kizwi nka
Mantle, kiba kigizwe n’ibitare bishyushye ari na byo bibyara ibikoma bizwi nka
magma.
Kugira ngo
ubyumve neza, uzarebe iyo imvura ihise, ahiretse amazi hagakama, hatangira
kwisaturamo ibice bitandukanye, uko ni na ko Isi imeze. Ibyo bice ubona hejuru
byiyashije bisa neza n’ibi dutuyeho biba bisa n’ibireremba kuri uwo muriro.
Igitabo kigaruka ku mateka y’Isi n’uko yagiye
yicamo ibice cyiswe ‘Ancient Supercontinents and the Paleogeography of Earth’
cyanditswe n’abahanga mu by’Ubumenyi bw’Isi barimo Trond Torsvik, Mathew
Domeier na Robin Cocks, kigaragaza ko Pangaea yatangiye kwitandukanya hagati
y’imyaka miliyoni 195 na miliyoni 170 ishize.
Tugendeye ku
ihame ry’Alfred Lothar Wegener’s yagaragaje ko isi yarifite ubutaka bumwe
aribwo Pangaea”pan JEE uh” tugereranyije bisobanuye ubutaka bwose,bukaba
bwaribuzengurutswe namazi yitwaga (Panthalassa).
Mumyaka 200
ishize Pangea yaje kucikamo kabiri havamo Laurasia (Amerika y’aruguru, Greenland, na Eurasia (Europe na Asia) ni gice cy’Ubuhinde), na Gondwanaland(Amerika
yepfo,Africa’Madagascar’India,Arabia, Malaysia,
East Indies, Australia na antarctica ).Uko gutandukana kwatumye havuka inyanja
yitwaga Tethys sea.
Mumyaka miliyoni
145 ishize igice cyubutaka bwa magepfo cyaje kuvamo igice cy’ubuhinde gihita
kiza muka kerekeza mu majyaruguru
Mumyaka Miliyoni
65 ishize Australia yatandukanye na Antarctica, kugezubu imigabane dufite
yagiye ibaho gutyo.
Mu 2018 na bwo
abahanga mu Bumenyi bw’Isi bahamije uku gutandukana ubwo uko kwiyasa kwabaga mu
gace ka Narok gaherereye mu bilometero 142 uvuye mu Murwa Mukuru wa Kenya,
Nairobi, ibyakomeje kwaguka bijyanye n’uko imvura yakomezaga kugwa.
Mubutayu bwa
Afar bwo muri Ethiopia hagaragaye umwobo munini imbarutso yabaye iruka
ryikiruka cya Dabbahu muri 2005.gusa aha hahurira Arabian plate, African Plate na
Somali Plate. Uyumwobo ukaba ugenda ukome za genda waguka.
Ugendeye kuri
uyu murongo ubona ko gucikamo ibice kuzahera hagati muri Ethiopia, bikomereze
mu Majyepfo ya Sudan y’Epfo bigere mu Burengerazuba bwa Uganda no mu
Burasirazuba bwa RDC, binyure ku Rwanda n’u Burundi mu Burengerazuba,
bikomereze mu Majyepfo ya Tanzania n’Uburengerazuba bwa Zambia na Malawi
n’agace gato ka Mozambique, ayo mazi ahite ahura n’Inyanja y’Abahinde.
Comment
not now