Africa nimwe mumigabane ifite ubutaka burumbuka
ugereranyije niyindi ariko ninawo utumiza imbuto zifashishwa mubuhinzi aho
usanga ari ibihugu bike bibasha kwituburirira imbuto kugirango zifashishwe
mubuhinzi.
Bamwe mu mpuguke baravugako ibihugu bya Africa
bikwiriye gushyiraho amategeko agenga ubutubuzi kugirango umugabane wa Africa
ubashe kwihaza mubiribwa.
Imibare igaragaza ko muri 2022 isoko mpuza
mahanga ryimbuto ryaririfita agaciro kangana na milliyari 58 z’amadolari;
biteganijweko irirsoko rizaguka rigashyika kuri miliyari 82 z’amadolari muri
2031.
U Rwanda rugenda rutera intambwe mubutubuzi bwimbuto
aho minisiteri yu buhinzi nubworozi ivugako u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto nk’ibigori,ingano
na soya aho rwagabanyije kuburyo bugaragara iyo rwatumizaga hanze ahubwo rukaba
rutangiye kureba amasoko yo mu karere.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi
n’ubworozi Eric Rwigamba avugako ikihutirwa ari ugukora ubushakashatsi buganisha
kumbuto buri gihugu gikeneyebitewe nubutaka bwacyo.
Imibare igaragaza ko Africa abarenga 20% bashonje
bangana na 57milirion kuva icyorezo ya covid-19 cyatangira.byumwihariko
mubihugu birimo Sudan, Somalia na Niger.
Comment
not now