• Uyu munsi: November 21, 2024

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bikomeje gushyiraho ingamba ziteza imbere Africa

21 November, 2024
70

U Rwanda nirwo ruza imbere mu bihugu bifite politike n ingamba zihamye mu guteza imbere umugabane wa Africa .Raporo CPIA Africa(Country Policy and Institutional Assessment) ya Banki yisi yashyize kumwanya wambere u Rwanda mubihugu bifite ingamba napolitiki byiza bigamije guta imbere umugabane wa Africa namanota 4.1 kuri atandatu iyi Raporo ikaba ihera muri Mutarama kugeza mu kuboza .ikaba ishingira kubijyanye nibipimo bine byingenzi birimo imicungire yu Bukungu ishyirwaho rya politiki ryorohereza ubucuruzi ni ishoramari’ politiki zoguteza imbere uburinganire kuribose ahahose u Rwada rukaba rwagize amanota arihejuru yane kuri atandatu.

Gusa haraho rwagiye rugira amanota menshi ugereranyije nahandi, Byumwihariko nko murwego rwuguteza imbere ihame ryuburinganire kuribose ahorwagize amanota 4.4, ndetse noguteza imbere politiki yorohereza ishoramari aho rwagize amanota 4.6 kuri atandatu.

Aho Rwagize amanotamake nimumicungire yibigo byareta aho rwagize amanota angana na 3.9 naho muzindi nzego rwarengeje amanota 4 kuri atandatu.

Ayamanota nayo kwishimira bitewe nuko ntagihugu cyo muri Africa kirengeje amanota 3.9. gusa ntabwo dukwiriye guterera agatimuryinyo ngotwageze yo kuko hakiri byinshi bigikenewe kongerwa mo imbaraga kugirango amanota azamurwe nkuko Starato Habyarimana impuguke nu musesenguzi mu byubukungu aho yagize ati:”Ntabwo tugomba kwishimira ko hose turi hejuru yicyakabiri ahubwo nkatwe abanya Rwanda tugomba kuvugango nigute dushobora gushyika kuri gatanu, kuba batunenze haribyo tugomba gushyira mo imbaraga kugirango na Gatanu tukagereho”.

Ibihugu byinshi byomunsi yubutayu bwasahara usanga birikumpuzandengo ya 3.1 ibihugu bikurikira u Rwanda ni Benin,cap verde 3.9, Mugihe Togo na Cote d'ivoire bifite 3.8 ibihugu biza mu myanya yanyuma ni Sudan yepfo na Eritrea bifite 1.7.

Africa iratanga ikizere bitewe nuko 60% byabaturage bagize afrika nurubyiruko rurimunsi yimyaka 25.Bikababitanga ikizere kejohaza kugirango bizagerweho hakenewe guteza imbere Ingufu,Ibikorwa remezo ,Ubuhinzi bushingiye mukwihaza mubiribwa,Ubukerarugendo nu Buvuzi  ibyo ni byo biza tuma Africa itera imbere.

 

Tags

Comment

not now